Friday, August 30, 2013

RWANDA-FDLR:Imigabo n’imigambi bya FDLR-Abacunguzi.

Mu rwego rwo kubagezaho amakuru anyuranye ku Rwanda, Ikaze Iwacu irabagezaho inyandiko yerekana imigabo n’imigambi bya FDLR, kubera ko hari benshi bakunda kwibaza, icyo FDLR yaba iteganyirije abanyarwanda.
Imigabo n'imigambi bya FDLR-Abacunguzi. dans Politiki hpim0602
Impunzi z'abahutu zibanye neza n'abatutsi mu majyepfo ya Kivu. Aha baba bari mu isoko
INTEGO : Ubutabera, Amahoro, Ubwiyunge, Amajyambere
AKARENGANE KAGOMBA GUCIKA MU RWANDA ABATURAGE BAKAGIRA AMAHORO BAKIYUNGA BAGAKORA  BATERA IMBERE. ABAGIZE URUGAGA FDLR BIYEMEJE GUSHYIRA IMBERE UKURI, KUKO IKINYOMA N’UBWO CYIHUTA NK’UMWAMBI, GIHANANTUKANA  NYIRACYO. NAHO UKURI KURATINDA NTIGUHERA AHUBWO KURAHAMA KUGASHINGA IMIZI. 
ABAGIZE URUGAGA FDLR NI :  ABACUNGUZI
ICYO BAGAMIJE 
Barangajwe imbere n’ibendera ry’amabara  atatu: umutuku, umuhondo, icyatsi kibisi,  n’ikirangantego kibumbye intego uko ari  enye, FDLR ABACUNGUZI bagamije: 
  • Kugarurira igihugu cy’Urwanda ubusugire bwacyo no kuburinda. 
  • Guhagarika burundu akaga kagwiriye u Rwanda. 
  • Gushyiraho ubuyobozi, ingabo n’abashinzwe umutekano bakomoka muri rubanda rwose. 
  • Gukora kuburyo amahoro arambye agaruKa mu Rwanda no mu karere.  
  • Gufatanya gushyiraho ubutegetsi kumahame yemewe n’isi yose aribyo:Igihugu kigendera ku mategeko Demokarasi ishingiye kuri politiki y’amashyaka menshi, amatora yigenga mu mucyo, n’ibyiza bya Repubulika (igihugu cya rubanda). 
  • Gukora mu gushakisha ukuri mu mahano yagwiriye u Rwanda kugirango ababigizemo uruhare bahanwe, no gusubiza icyubahiro abarenganye bose ntakuvangura. 
  • Guteza imbere imico myiza, nko kubahiriza ubuzima n’igitinyiro bya muntu, ubunyangamugayo, ukuri, ukwishyira Ukizana, uburinganire, ubutabera, guturana mu mahoro, ubwizerane n’ubwigenge bwa buri munyarwanda. 
  • Gukomeza guharanira ubwiyunge bw’abanyagihugu mu kwongera kucyubaka no guteza imbere amajyambere rusange n’ubukungu bwacyo. 
  • Gutsimbataza amahoro n’ubufatanye bw’u Rwanda n’abaturanyi barwo ndetse n’amahanga, no gutanga icyizere mu gucunga neza ibya rubanda. 
Ni abanyarwanda bakomoka ku basokuru n’abasokuruza bahanze u Rwanda ngo rube igihugu. Imana yabahaye kuvuga ururimi rumwe ngo rubarememo umuco umwe wo kurwubaka. Ariko siko byagenze, kuko amateka atwereka ko bamwe bihaye guhirika abandi, babaheza babigizayo ku mahirwe yo kubaho nk’abantu bisanzuye mu gihugu cyabo bumva ko ari iwabo. 
Uwiswe umwami akica kurusha gukiza; agatsiko k’abantu bakeya b’ubwoko bumwe bagakandamiza Imbaga bise abagaragu bategetswe gukorera ba Shebuja. Abakoloni bageze mu gihugu bongeraho uburetwa ariyo mirimo y’agahato. Na burya bwa ryari ariko,“kamere muntu waremanywe ubwenge n’ubwigenge” ntihera. Mu mwaka wa 1959, rubanda rwarivumbuye rwanga ibibi by’ubwami, ubuhake ndetse n’uburetwa. 
Mu 1962 u Rwanda rubona ubwigenge, Repubulika isezerera ubwami, ibendera risimbura ingoma. Ngaho aho FDLR ikomora umurage wo kwanga ingoma y’agahotoro yagaruwe na FPR-Inkotanyi Ibica bigacika na nubu mu Rwanda. Rubanda baragira bati : Urwanda si akarima k’umuntu, si n’urw’agatsiko. 
Urwanda  ni urwa rubanda ariyo Repubulika irangwa na demokarasi : 
  • Ubutegetsi  bwa rubanda 
  • Butangwa n’abaturage 
  • Bugakorera abaturage. 
BYAGENZE BITE ? 
Abanze  Repubulika na demokarasi bahunze igihugu kuko bakomeje gutsimbarara ku  nyumvo y’uko u Rwanda ari akarima kabo n’umwami. Bashakishije amaboko hirya No hino, biyemeza gusenya ibyiza bya Repubulika, batera u Rwanda biyita FPR-Inkotanyi mu 1990. Barasenya, barica, amaraso atagira ingano arameneka, miliyoni z’abantu zihunga u Rwanda bagenda bicwa umugenda. Abagotewe mu gihugu nabo baricwa karahava :  Ngizo za Songa mane, akandoya, indake n’andi marorerwa menshi agikorwa na n’ubu. Ariko ku bwa ya kamere y’ubwenge n’ubwigenge Imana yongeye kuvugira mu 
Bantu bagira ukwitaza no kwisuganya nkuko ubwoko bwose ari ubw’abantu cyangwa inyamaswa bwirwanaho ngo buda shira, niyo RESISTANCE; aribyo: Guhangaza, ukunangira, gukomeza ugakomeza umutsi. Ibyo byakozwe n’abasigaye mu gihugu, bamwe n’abacyuwe ku ngufu bafatanije n’abagumye mu buhungiro. Guhangaza, kunangira, gukomeza umutsi: Ibyo byateguye FDLR igihe FPR yacaga ibintu ihiga abaturage mu gihugu no mu buhungiro. FDLR yageze ku bikorwa bya Guerilla na n’ubu ititiza abiyitirira  u Rwanda kwiyegeranya baturutse impande zose : ANGOLA,CONGO BRAZZAVILLE, SANTRAFRIKA, RDC, Uburayi n’ahandi ku mpuruza y’Imana umugambi uba umwe : KUBOHORA NO GUTABARA ABANYARWANDA. 
KU MURIMO 
FDLR-Abacunguzi aho bari hose, umugambi ni umwe : kubohora u Rwanda, kwiyunga no kwiyubaka. Biyiziho kuba abanya- rwanda, kandi umwihariko wabo n’uko bagomba kurengera imbaga y’abageramiwe n’ingoma y’agatsiko rubanda rwanze, kuko imena amaraso, ikikubira byose, igashoza intambara n’ubwicanyi mu karere, ingoma yishyizeho ishingiye ku kinyoma n’iterabwoba. FDLR ABACUNGUZI bagenda hose bumvisha ko icyo U Rwanda rukeneye ari : Ubutabera, Amahoro, Ubwiyunge bizabageza ku majyambere nyayo. Ibyo bikazashoboka ari uko Biyemeje bose “gusasa inzobe” bakazibukira Imijinya y’inzika n’inzigo. Bakicarana bareshya bakavuga ibibazo by’igihugu mu kuri kose. 
hpim06031 dans Politiki
Aba basore biyemeje kurengera u Rwanda n'abanyarwanda
Akarorero k’iyo ngiro ni amasezerano ya Arusha yo kuwa 04/08/1993, abiyitirira u Rwanda bashenye, kandi isi yose yari iyafitiyei ibyiringiro. FDLR nayo yaremye ingamba ziganisha ku bushake bwo kwiyunga kw’abanyarwanda isaba ko habaho imishyikirano mu Itangazo yakoreye i Roma kuwa 31/05/2005. Na none abiyitirira U Rwanda barabyanze. Ariko rero babyanga bagira ba FDLR- ABACUNGUZI, bafite inshingano yo gukuraho iriya ngoma mbi imaze kugaragarira n’amahanga yose. 
ABACUNGUZI bafite imbaraga, ukwiyemeza, bafite inzego z’ubuyobozi n’amategeko abereye ngo bayobore mu murongo uboneye nta kajagari. Buri wese afite aho yiyumva hamubereye ku rugamba arimo. Ibyo bikabasaba nyine kugira imyitwarire n’umuco bijyanye n’ibihe mu nzira igana mu RWANDA RUZIMA.
AMATWARA 
FDLR-ABACUNGUZI bari mu nzira ibasaba kugira imyitwarire n’umuco biboneye. Impamvu ni uko imbonezamyitwarire ihuriweho na bose nta gucisha ukubiri ngo hagire abakeka ko bitabareba. Ibyabaye kandi bikorerwa n’ubu u Rwanda bikorerwa abanyarwanda bitureba twese kimwe. Uwibaza cyangwa  agahunza abandi amaso aba yibeshye. Ikibazo turagisangiye, ibihe bidukomereye twese ku bijyanye n’igihugu. 
Hakubiswe imisaya yombi y’igihugu ariyo: Repubulika na Demokarasi. Ni imisaya yacu tugomba kwegura  nk’igihugu, abantu bagasubirana, buri wese akiyumva mu gihugu akunze kimukunze. Ibihugu bituranyi aho kwitwa abanzi, hakabaho kubana no guturana batabarana mu byiza no mu byago. Imbonezamyifatire yegeranirijwe muri buri wese: KWIMENYA, KUMENYA UNDI, KWIYEMERA, KWEMERA UNDI, KWIYAKIRA UKO URI, UKAKIRA UNDI UKO ARI. 
Ibyo bikagaragarira mu gukundana no gukunda igihugu, bikomoka ku yaduhanze. “Abajya inama Imana irabasanga”. Uwo wese wiyemeje iyo myitwarire ntashobora kwibeta cyangwa ngo ate abandi ku rugamba abahunza amaso ruhinanye. Iyi mbonezamyitwarire ifasha buri MUCUNGUZI kureba byose abisumba. Abayobozi n’abayoborwa, abakuru n’abato muri FDLR ikazabageza byanze bikunze ku IHURIRO RIHIRE MU RWANDA.

Umuvugizi wa FDLR-Abacunguzi
Laforge Fils Bazeye
Ikazeiwacu.unblog.fr

No comments:

Post a Comment