Friday, October 31, 2014

GUTABARIZA UMUSORE WITWA SAMBA JEAN DAMASCENE WASHIMUSWE NA DMI!

KIGALI: GUTABARIZA UMUSORE WITWA SAMBA JEAN DAMASCENE WASHIMUSWE NA DMI!
26 octobre 2014
Uyu musore Samba J.Damascène, yabarizwaga mu mudugudu wa KAMUHOZA, Akagari ka KAMUHOZA, Umurenge wa KIMISAGARA, Akarere ka NYARUGENGE, yarangije amashuri yisumbuye ntiyabona buruse nk’abandi kuko yari impfubyi ariko itemewe (umuhutu)! Mu rwego rwo kwirwanaho yaranguzaga inkweto KIMISAGARA, akishyura imisoro, amakoro, amahoro, impano, imisanzu n’ibyacumi byakwa na ba RWAKADIGI na FPR, udusigaye akaba ari two ahahamo ubugari n’ubunyobwa akabona burije burakeye!
Dan Munyuza, icyamamare mu kuroga no gushimuta
Dan Munyuza, icyamamare mu kuroga no gushimuta
Nyamara umuhutu ugerageza kwirwanaho mu Rwanda akitunga ntahakwe kuri baBYAGATONDA ngo yige kuvuga za so na yes sir, aba ari ikibazo k’ubutegetsi bwa RWABUJINDIRI rurya ntiruhage, rwanahaga ntirwitume! Uyu musore rero yahagurutse ku wa kabiri 21/10/2014 agiye gusengera Ku Gisenyi, dore ko yari umurokore utishushanya muri ADEPR! Amateraniro arangiye yafashe imodoka yerekeza i Kigali, ageze hagati ya RUBAVU na MUSANZE (Nyabihu) yandikiye umuntu baziranye, ubutumwa na telefone avuga ko bashimuswe n’abantu batazi!
Samba Jean Damascène
Samba Jean Damascène
Kuva ubwo ku wa kabiri 21/10/2014, saa cyenda na cumi nitatu nta kanunu (15:13)!Hitabajwe Police ya Musanze isubiza ko birwariza ngo yo si Imana ireba hose! Niba yarapfuye twasabaga ko byagaragazwa agashyingurwa, niba afunze nabwo akagezwa imbere y’ubutabera bigasobanuka! Ni ugusengera u Rwanda n’Abanyarwanda kuko barushye Agafuni n’Akandoyi, Nyabarongo na Rweru nabyo bimaze kunanirwa!

Sylvestre Mukunzi
Ikazeiwacu.fr

No comments:

Post a Comment