Wednesday, November 5, 2014

ABANYARWANDA BAKOMEJE KWAMAGANA UMUGAMBI WO KUGANDAGURA IKINYARWANDA


Ku rurimi rwacu nkunda cyane; I KinyaRwanda. – Louise UWACU

 
Louise Uwacu
Ku rurimi rwacu nkunda cyane; I KinyaRwanda.
Ikinteye kukwandikira: Ndagirango ngusabe imbabazi ku mugaragaro, hakiri kare, imbere y abantu bose rwose wowe rurimi rwanjye, ndagusaba imbabazi ko nakwibagiwe, nakwirengagije kenshi, none dore nubu nkwibutse ari uko “leta” ivuze ko igiye kukugandagura wa mugani w’abaturanyi bacu.
KinyaRwanda, mbabarira rwose.

Umunyamakuru Louise Uwacu
Mbabarira wowe KinyaRwanda, wowe rurimi rwacu, ururimi rw’iwabo w’Imana, iwacu, I Rwanda, ndabigusabye mbabarira. Mbabarira kandi sinjye gusa ubabarira, ubabarire n abandi bana bawe benshi. Twatewe no kwiyanga, twatewe no kuryana, twatewe no kwicana. Twarakwibagiwe, dusigaye twibuka amateka y imyaka mike cyane tumaze muri ayo mahano gusa. Nuko tukihutira kwiga igifaransa, twiga icyongereza, twiga indage, I nerlandais n izindi nyinshi…
Aho hose aho turi kwiga indimi zaho, byaratugoye, byaratugoye pe. Aliko ni ha handi twarazize ye. Mpaka no mu kiratini bamwe twagezeyo. Mbega, ibintu ni “Veni, Vidi, Vici” kw’isi hose, abavuga I KinyaRwanda turiyo, kandi turiho.

KinyaRwanda rurimi rwacu nkunda, ndakumenyesha ko: nta gihugu na kimwe mubyo twagezemo, kigeze gihindura ururimi rwabo ngo aha ha ha turumenye rutworoheye. Nta gihugu na kimwe mubyo turimo, kigeze cyongera I KinyaRwanda muri “official languages” zabo. Ngo aha ha ha abanyaRwanda tubashe gukora neza iwabo. Nta gihugu na kimwe kigeze gihindura imico yaho ngo kugirango twe abashya tumererwe neza iwabo.

Muri make, I Rwanda, uko mpumva ni nkaho ari twe gusa tuzi kudohora. Nitwe gusa tuzi kudohora cyane muri uko kwanga guca abanyamahanga amataxes iwacu ngo kugirango babone bakunde baze gukorera “business” I Rwanda. Nitwe tuzi kudohora muri uko kubaha za visa zizenguruka “East Africa” yose, nubwo bo batwima visa zijya gusura iwabo. Nuko kandi ni natwe tuzi guhindukira tukagenzura abenegihugu bacu mu bikorwa byabo byose, bo bakakwa amakoro ku mishahara yabo, baba abakene baba abakire, bose barishyura, bose bubaka icyo gihugu n banyamahanga babamo batunze batunganiwe, batanasabwa kuvuga I KinyaRwanda neza kandi byitwa ko batuye I Rwanda.
None kandi na none, ngo KinyaRwanda, ngo ni wowe wuzuyemo amakosa. Ngo ni wowe ugomba guhinduka! Koko? Ngo oya rwose KinyaRwanda ngo ni wowe wananiranye. Ngo dore hashize igihe abaswa, abashya, n’abatagukunda, barakwiga, bakakwiga, bakakwiga ye! Aliko rwose KinyaRwanda ngo ukomeje kubananira!

 Ngo ukomeje kubihisha, aliko rwose KinyaRwanda wabaye ute? 

Wagiye ureka kwiraza inyanza koko? Wagiye ureka aya mahamba, nkubu urabona ubwira nde? Waretse kuvuga ubusa ngo ntago uzi aho ugiye hano hirya harya? Waretse koko kuzana amacakubiri y’ubusa ngo bamwe baragana mu majaruguru abandi berekeje mu magepfo harya? Nkaho wibagiwe ko byose tubikesha inshinga n’uburenganzira bwa buri wese bwo KUJYA aho ashaka yahavuga atahavuga.

Niko KinyaRwanda wowe bite rwose? Kuki ukomeye cyane basi?
Harya ngo nuko uri ururimi rw’abasekuruza n’abakurambere b’ibihangange kw’isi no mw’ijuru? Ngo nuko uri mu ndimi zo mu biyaga bigari cyangwa bigali? Iwabo w’abantu, ba bandi bamanutse bakagera ku Nyanja zose bagakwira isi yose. Ba bandi bubatse ibyo bita “civilization” mu cyongereza. Muri cya gihugu bita “Egypte” mu gifaransa? Ngo nuko harya uri I KinyaRwanda, uririmi rufitanye isano n’urwabategetse iyo yose, abavugaga ko Imana yabo nkuru ari “AMEN-RA” iyo ikaba ari wowe Mana yacu, natwe twita “IMANA YERA” mu KinyaRwanda!

Niko KinyaRwanda we, kuki koko wihishemo ubwenge n ubushobozi bimenywa na bake cyane? Ngo nuko harya uba ushaka kumvwa n abumvisha umutima nama gusa? He? Uvuze ngwiki? Ngo nuko uba ushaka ko umenywa n abagukunda koko? Niko KinyaRwanda we… ngo kuki koko urimo ubwenge burenze uko usomwa, birenze n’ icyandikwa cyawe koko?
KinyaRwanda rwose genda, nitwe twahumye, nitwe twatakaye, nitwe twagutaye, naho ubundi wowe wari amabuye. Ibaze nawe ururimi rwatewe na bose. Ngabo abadage, ababiligi, abafaransa, abongereza, abanyamerika, abarabu, abashinwa n abandi baturanyi… Abo bose dore nta numwe utaragusanze I Rwanda. Kandi rwose KinyaRwanda cyacu nkunda, ndakwizeye, nta numwe utazahagusiga. Uretse n’abashya, natwe AbanyaRwanda, twaragusanze, kandi tuzagusiga ugihagaze wemye.

Komera KinyaRwanda, rurimi rwanjye nkunda cyane. Umenye ko nubwo “leta” igezweho, yayoba muri byinshi bigeze no gushyiraho itegeko ryo kwandika I KinyaRwanda cy’uburimi. I KinyaRwanda “for dummies” itanabisabiye uruhushya mu basanzwe bandika ibitabo for dummies! Ndabizi neza ko wowe KinyaRwanda rurimi rwacu, AbanyaRwanda twese tuvuga, ururimi rw’igihugu kiriho kuri iyi si kimaze imyaka igihumbi n igihumbagaza. Twabayeho na Yezu uwo atarabaho, bataramuhimba. Icyo gihe cyose wowe KinyaRwanda wariho.
Nuko rero KinyaRwanda uzakomeza ubeho. Uzabaho kuko urusha ubushobozi, ubuhanga, n’ubushishozi abo bashaka kukuvangavangira ubusa.

Akaba ariyo mpamvu njyewe mbaye nkwisabiye imbabazi. KinyaRwanda rwose mbabarira. Kuko “déjà” nkuko ubizi njyewe nari nsanzwe narafashe gahunda yo kutakwibagirwa, gahunda yo kukwigisha abato, gahunda yo kugukunda no kugusakaza kw’isi.
Aho naba ndi hose, niyo banseka ngo ndi muri Canada, ngo ni kuki nkomeza kuvuga I KinyaRwanda? Njyewe rwose ntacyo bimbwiye, kuko KinyaRwanda ubu nsigaye nkuzi ho gato, kandi nsigaye nkwikundira. Niyemeje ko nzakomeza kukugeza kuri Radio, kuri Televiziyo, no mu nyandiko, aho ndi nawe urahari ye. Emera twibere pata na rugi nta kundi.

Ndagirango rwose KinyaRwanda cyacu nkunda, ube ubizi ko mu bafite gahunda zo ku gutera no ku kwica ntarimo. Mu bafite gahunda zo guhindura igifefeko “langue publique” ntago ndimo. Aliko kandi mbonereho n’umwanya wo gushimira abo bose, ko bakunyibukije. Banyibukije ko ugeze habi. Mpaka nubonetse wese ngo arashaka kukumenya. Mu mwaka umwe cyangwa ibiri, itatu, ngo arashaka kuba akuzi neza, n’abakuvukiyemo tutarakumenya! Hanyuma kandi ngo byamunanira kukwandika uko abyumva, ngo leta igahindura amategeko yuko wandikwa! Oya rwose KinyaRwanda ugeze habi. Warasuzuguwe bihagije. Nitureba nabi uzakomeza uvogerwe uharabikwe gusa gusa.

None rero KinyaRwanda rurimi rwacu nkunda, ndakumenyesha ko njyewe niyemeje ko nzaguha icyubahiro cyawe cyose. “Leta” yabyemera itabyemera, njye nzibuka umurage wadusigiye wo kuvuga RUMWE arirwo bita I KinyaRwanda. Umurage w’urwo Rwanda narwo rumwe, aliko kandi rugenda rwanda ubudashira ahashoboka hose. Umurage wawe wo kwemera Imana IMWE. Iyo Mana yacu, Rurema ya byose, hose na bose. Iyo Mana mu KinyaRwanda batubwira ko yirirwa ahandi igataha iwacu. KinyaRwanda koko nkubwo ntagukunze nakunda iki?
KinyaRwanda, rurimi rwacu nkunda, mbaye ngushimiye ko uzangirira impuhwe. Igihe cyose nzandika nabi I KinyaRwanda, bitewe n impamvu nyine namaze kuvuga kandi nanasabiye imbabazi. Aliko kandi mbaye nanagusezeranije ko … “Plus Jamais”… “Never Again”… ariyo abahanga bise KIRAZIRA mu KinyaRwanda.

Kirazira kwica I KinyaRwanda. Kirazira kwibagirwa I KinyaRwanda. Kirazira gusuzugura I KinyaRwanda. Sinzigera nemera ko ibibi bikubaho. Kuva nkiriho rwose ndakumenyesha ko ndi mu bazakubeshaho, bakubaha, bakwibuka, baguhesha ishema n icyubahiro ukwiye mu buzima bw’abakuvuga n abazashaka kukuvuga uyu munsi n ibihe byose bizaza. Uzarama. Uzavugwa. Uzakundwa uko uri KinyaRwanda dore rwose ni wowe Kuli bavuze guca mu ziko ntigushye.
KinyaRwanda ni wowe rurimi rwananiye abaswa n abanebwe. Ni wowe wagombye kuba indangamuntu y’ubunyaRwanda. Ureke indangamuntu z’impapuro zaremewe guhindura abantu inka. KinyaRwanda rwose dore ni wowe gahuzamiryango nyawe w’abanyaRwanda twese aho turi hose. Ni wowe tuvuga iyo tuvuga RUMWE.

KinyaRwanda, uwakumenya mu migani, uwakumenya mu bitekerezo, mu bisigo, mu buhanzi bwinshi butatse AbanyaRwanda mu KinyaRwanda. Uwakumenyera aho niwe wagukunda koko. Niwe wakubera impfura, izi kukuvuga no mu guceceka. Niwe waba udakeneye gukangisha za “diploma” z’ahandi. Kuko niwe waba uzi ubwenge bundi butananditse mu bitabo, aliko bwuzuye mu KinyaRwanda.

KinyaRwanda nkuko ubuzi, kukuvuga siko kukurangiza. Reka mbe ndekeye aha. Ndangize nanasaba imbabazi za nyuma zuko dore nkubu nibwo ngitangira kukwandika no kukwandikira, aliko reba ukuntu narondogoye! Mbabarira n ibi rwose. Ni aho ubutaha. Ubwo hagati aho ntegereje ibaruwa nawe uzanyandikira, unsubiza, umbwira ko wambabariye kuri ibyo byose navuze, no ku bindi byinshi ntaravuga. Nizere ko rwose twiyunze burundu. Ube ubizi ko wansubiza utansubiza, ndagukunda. Kandi ndabyumva ko buriya nyine undusha kuba “busy” hein! Ndabyumva rwose ko nawe ufite abagukunda benshi, ngo tugera kuri miliyoni na miliyoni z’abakunzi b’I KinyaRwanda. Buriya rero nabo baba bakwandikiye hein? Ndafushye ho gato!

Aliko nkuko abaturanyi bavuga “nta wasi tu”! Icya ngombwa nuko twese tugukunda. Icya ngombwa nuko umenya ko turi kumwe nawe, rurimi rwacu nkunda KinyaRwanda, uko bazakugaragura kwose, turi kumwe. Uko wavugwa kwose, turi kumwe. Uko wakwandikwa kwose, turi kumwe ye. Ni aha vuba cyane… Duhorane Imana.
 
Umukunzi w’ururimi rwacu,Louise Uwacu
Louise UWACU.
Uwacu Media

No comments:

Post a Comment