Thursday, December 4, 2014

Uko Kagame yarwanyije, anica bamwe mu bashakaga guhagarika itsembabwoko ry'abatutsi


Bimwe mu byanditse mu gitabo "UKO PAULO KAGAME YATANZE ABATUTSI HO IBITAMBO" cyanditswe na Ambassadeur Jean-Marie Ndagijimana, mw'icapiro La Pagaie.


Kagame yarwanyije, anica bamwe mu bashakaga guhagarika itsembabwoko ry'abatutsi
Paul Kagame (RWABUJINDIRI)
"Ku rupapuro rwa 459 rw'igitabo cye (J'ai serrĂ© la main du diable), Jenerali Dallaire aragira ati : «Mu yindi minsi ine, Abanyamerika bagendaga bungikanya inzitizi. Abongereza bo babafashaga bucece.  Abafaransa bari bashyigikiye MINUAR 2 ariko bakagira ibyo basaba. Naho ibihugu bidafite aho bibogamiye byari birakajwe n'uko ibintu byatindaga ku buryo bukabije. FPR yakoze itangazo iryandikira Akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi ryasaga n'iriturwanya ku mugaragaro. Abavugizi bayo bemezaga ko MINUAR yo mu rwego rwa kabiri yaje itinze cyane ku buryo itashoboraga guhagarika ubwicanyi, byongeye ngo yashoboraga kubangamira uguhirimbana kwa FPR ishaka ubutegetsi. Mu by'ukuri, ntabwo byari byagatinze, kubera ko ubwicanyi bwakomeje mu byumweru byakurikiye. Iyo ngira icyo nkeka, nari gushaka ihuriro ryari hagati y'uruhare rw'Abanyamerika na FPR mu kuburizamo no kwanga MINUAR 2 yari kuba ifite imbaraga nyinshi. Mbere y'isubukurwa ry'imirwano, twashoboye kubona ushinze ibibazo bya gisirikari muri ambasade y'abanyamerika ajya ku Murindi kenshi. Byongeye, muri Amerika ya  ruguru hari impunzi nyinshi z'Abatutsi zari zishyigikiye FPR. Muri icyo gihe, buri munsi waherekezwaga n'urupfu rw'imbaga y'abantu muri Afurika yo hagati.» Nta wagira icyo arenzaho!
Ntibisaba kuba inzobere kugira ngo umuntu asobanukirwe icyo uwahoze ari umugaba wa MINUAR yashatse kuvuga. FPR na guverinoma y'Amerika bakoze ibishoboka byose kugira ngo hatagira ukura ababyeyi bacu mu nzara z'abicanyi. Bakomeje kungikanya «inzitizi» mu Muryango w'Abibumbye babuza iyoherezwa ry'ingabo mpuzamahanga zishinzwe guhagarika itsembabwoko, umugambi ari ugufasha Paul Kagame «kugera ku butegetsi». Kuba Jenerali Dallaire «ataragize icyo akeka» muri 1994, ni uko ibintu byahindagurikaga vuba kandi bigaherekezwa n'ikinyoma gihambaye ku buryo atabonye umwanya wo gushishoza ngo abone ukuri. Nyuma y'imyaka icumi, yandikira igitabo cye mu mutuzo ku ivuko muri Kanada, uwo mujenerali ugeze mu zabukuru nibwo yasobanukiwe.
«Igihangange» (uwo ni Bernard Kouchner uvuga) Jenerali Dallaire yaba se na we ari umuntu upfobya itsembabwoko cyangwa ari umubeshyi wo kugendera kure?
Icyampa Bernard Kouchner akongera agasoma yitonze igitabo cy'umugaba wa MINUAR kugira ngo arusheho kumenya ukuri kwa Paul Kagame! Nta muntu utibeshya, ariko kwihambira ku kinyoma ubizi kandi ubishaka ni ubuyobe!
Jenerali Dallaire ntiyigeze agirira Paul Kagame urwango. Ahubwo yaramukundaga. Ubuhamya bwe kuri we bwagombaga gutuma Bernard Kouchner yongera gusuzuma ubucuti yigamba ko afitanye n'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda wagize uruhare rudakemangwa mu itsembabwoko ryibasiye Abatutsi. Ni ngombwa ko ibintu bisobanuka: ubugome bwa Paul Kagame ntabwo busonera na gato abicanyi barimbuye imbaga y'Abatutsi n'Abahutu batavugaga rumwe n'ubutegetsi. Bagomba kuryozwa ubwicanyi bakoze. Ariko Paul Kagame agomba kubarwaho ubwicanyi yakoze abishaka cyangwa yateje cyangwa yakoze we ubwe. Kubivuga ku mugaragara si ugupfobya itsembabwoko!

Ubuhamya bw'Abatutsi bacitse ku icumu

Ubuhamya bwa Jenerali Dallaire bwunganiwe n'ubwa benshi mu bahoze mu muryango wa FPR. Nkuko abo banyamuryango babitangaje, mu ngamba zawo z'ibanga, umuryango wabo wagombaga, guteza ubwicanyi mu Batutsi mu rwego rwo gusebya ubutegetsi bw'Abahutu hanyuma bakagira ubwo bwicanyi urwitazo rwo kubura imirwano kugira ngo basubirane ubutegetsi batakaje muri 1959. Imyitwarire ya FPR mu itsembabwoko yashimangiye iki gitekerezo. Uwo muryango wamaganye ibyifuzo byose bw'Umuryango w'Abibumbye cyangwa ibindi bihugu by'i Buraya byo guhagarika ubwicanyi. Wageze n'aho uteza ubwega uvuga ko uzahangana n'ingabo z'amahanga zizagerageza guhagarika itsembabwoko. Ndibuka iterabwoba ryashyizwe k'u Bufaransa igihe bwoherezaga ingabo mu rwego bwise Opération Turquoise.
Ibyo ari byo byose, imigambi ya FPR ntiyigeze iba iyo kurinda Abatutsi bo mu gihugu. Ahubwo bashakaga kubaroha. Ndetse n'Abatutsi barokotse ubwabo ntibigeze babyibeshyaho. Reka duhe ijambo umwe mu bazwi cyane muri bo, Yohani Petero Mugabe, wahoze ari umusirikari ukomeye mu nzego z'iperereza rya FPR. Ni we Mututsi wa mbere wamaganye ku mugaragaro uruhare rw'ishyaka rye FPR muri itsembabwoko yo muri 1994. Mu buhamya bwe ku rupfu rwa Perezida Habyarimana, ku itariki ya 25 Mata 2000, Yohani Petero Mugabe yanditse ibikurikira: «Icyemezo cya Kagame cyo guhanura indege ya Habyarimana cyabaye intandaro y'ishyano ritigeze ribaho mu mateka y'Abanyarwanda kandi Kagame yabikoranye umutimanama we wose. Inyota y'ubutegetsi yabaye impamvu y'itsembwa ry'imiryango yacu.» Yohani Petero Mugabe yakomeje agira ati: «Abatazi ukuri basingiza Kagame nk'umutabazi; ariko iminsi yagaragaje ko ari we ntandaro y'amakuba yacu. Yari yarahungishije imiryango mike y'abamuhaga akayabo k'amafaranga, naho ababyeyi bacu bo mu rwego ruciriritse abaterereza Interahamwe.»
Iki gitekerezo kigaragajwe n'umusirikari wo mu rwego rwo hejuru mu iperereza wari hafi Jenerali Kagame muri 1994 gisangiwe na benshi mu Batutsi bo mu gihugu bacitse ku icumu bahamya uruhare bwite rwa Paul Kagame mu bwicanyi."


Byakuwe muri TRIBUNE FRANCO-RWANDAISE

No comments:

Post a Comment