Wednesday, December 24, 2014

KUBERA IBIBAZO BYINSOBE BYUGARIJE PRESIDENT PAUL KAGAME NA FPR BOHEREJE INTUMWA KUJYA GUHENDAHENDA UMWAMI KIGELI V NGO ATAHE MURWANDA ABABERA IBAMBA

BY GIRUKWAYO JAMES

Umukambwe Kigeli V amaze imyaka irenga 78 kandi irenga 50 yose ayimaze hanze mubuhungiro. Ubu akaba abarizwa mugihugu cya Amerika aho yageze muli 1992. Nkuko tubikesha ibinyamakuru
UMWAMI KIGELI WU RWANDA
mpuzamahanga birimo Le Jeune Afrique bivugwako Paul Kagame yatumye umupasteri wabadventiste witwa Ezra Mpyisi usanzwe aziranye cyane numwami Kigeli kuko babanye mubuhungiro mugihugu cya Kenya i Nairobi aho umwami Kigeli yari impunzi na pasteri mpyisi nawe akahaba nk'Impunzi akora umulimo wubupasteri murusengero rwabadeventiste rwa Nairobi ahitwa Nairobi Maxwell SDA Church. Kubera ubu bucuti rero niyo mpamvu bwana Kagame yegereye uyu mupasteri nawe usanzwe azwiho ibyubuhezanguni akamusaba ko ayobora itsinda ry'abanyamuryango ba FPR kujya gusaba umwami gutaha. Mubyo bamwijeje harimo guhabwa icyubahiro cyo gufatwa nkuwahoze ari umupresident wu Rwanda ndetse agahabwa namazu nibindi byose byahoze ari ibyabami.

Ahangaha turagirango tubibutseko harigihe uyu Mwami yasabye Paul Kagame gutaha muri za 1990s ubwo FPR y'Abatutsi yarimaze gufata ubutegetsi mu Rwanda ariko Kagame akanga avugako uyu Mwami yagombye gutaha nkizindi mpunzi zose akajya gutura muri Burende nkuko izindi mpunzi ziganjemo abahutu zagiye zituzwa mumasashi zimaze gutaha. Ubwo Umwami yarabyanze nawe ahitamo gukomeza gutura mubuhungiro hanze.

Nkuko rero amakuru agend atugeraho izi ntumwa za FPR zimaze kubonana na Kigeli V zishobora kuba ngo zarasubiye i Kigali zijunditse amabinga kuko ibyazigenzaga bitashobotse. Nkuko umuvugizi w'umwami Kigeli V bwana Boniface Benzinge ngo Umwami nawe ashoborakuba yashizeho ibyifuzo bye bigomba kubahirizwa mbere yuko yemera guttaha. Ibi byifuzo kandi ngo ntaho binyuranye nibyo umwami yari yagejeje kuri Kagame ubwo yamusabaga gutaha muli 1996. icyambere nuko Umwami Kigeli yifuzako icyo cyemezo kigomba kunyuzwa mubaturarwanda akaba ari bahitamo igikwiriye Umwami.Ikindi kandi ngo nuko Umwami Kigeli V yifuzako impunzi zose zirihanze zigomba gutaha kumahoro ntawe uzihohotera nkuko byakomeje kugaragara mumyaka yashize aho abatashye bacuzwe bufuni na buhoro.

Ibi bimaze kuvugwa aha birebana nabanyarwanda nabanyarwandakzi bimpunzi biteye ikibazo kuko nkuko mubizi FPR na Kagamentibifuzako hagira ikintu cy imishikirano kibaho. Mulibuka ko abantu bose bashatseko haba imishikirano bagiye bibasirwa nubutegetsi bwa RPF. IKINDI nuko Kagame akomeza gutinya indagu zamagayane kuko zigenda zimwereka uko icyuraburindi rigenda risatira iki gihugu. Kugirango usobanuire neza nibyizako abantu bose basoma Indagu za Magayane na Nyirabiyorogo.

No comments:

Post a Comment