Thursday, February 26, 2015

ISHYAKA RYA TWAGIRAMUNGU FAUSTIN RDI-RWANDA RWIZA RYASHIZEHO ABAYOBOZI BASHYA BARYO

Ishyaka RDI - Rwanda Rwiza ryatangaje amazina y’abagize inzego z’Ubuyobozi bwaryo.

Ku cyumweru kuwa 22 Gashyantare 2015, inama y’ubuyobozi bwa RDI-Rwanda Rwiza yarateranye, iyobowe na Prezida
w’Ishyaka, Nyakubahwa Faustin Twagiramungu. Mu ngingo zasuzumwe, harimo izi zikurikira :

1. Amakuru agezweho, cyane cyane ayerekeye ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda, ari iziri muri Kongo, ari n’izibarizwa mu bindi bihugu.
3. Kungurana ibitekerezo ku mushinga w’amategeko azagenga Urubyiruko rwa RDI.
2. Kongerera ingufu inzego z’Ubuyobozi bw’Ishyaka, hashyirwa mu myanya Abayobozi bashya cyangwa abasanzwemo, bakomeje kugirirwa ikizere.

A. Ku byerekeye ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda, inama yishimiye kandi ishyigikira byimazeyo imyanzuro ikubiye mu nyandiko Impuzamashyaka CPC yashyize ahagaragara tariki ya 11 Gashyantare 2015, cyane cyane ahavugwa ibi :

CPC yemera ko umuti nyawo ari uzavanaho impamvu nyamukuru itera ubuhunzi, ni ukuvuga Ubutegetsi bw’igitugu bwa Prezida Kagame n’ishyaka rye FPR-Inkotanyi, bumaze imyaka irenga 20 bukandamiza Abanyarwanda. Koko rero, igisubizo gihamye kigomba gushakirwa mw’ishyirwaho ry’Ubutegetsi bugendera kuri demokarasi mu Rwanda, bushingiye kuri politiki y’amashyaka menshi, kandi bwubahiriza amategeko, aho buri wese afite uburenganzira busesuye, cyane cyane ubwisanzure bwo kuvuga icyo atekereza, yabikora ku giti cye, cyangwa yifatanyije n’abandi mu mashyirahamwe anyuranye, harimo n’amashyaka ya politiki.

CPC isanga kandi muri iki gihe ikihutirwa ku muryango mpuzamahanga, atari ugushyira FDLR ku nkeke n’igitutu cyo kuyigabaho ibitero bya gisilikare, ahubwo ari ugufatira Prezida Kagame na Leta ye, ibyemezo bihamye byatuma bemera, nta kujenjeka, imishyikirano n’abatavuga rumwe n’Ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi.

B. Ku byerekeye amategeko azagenga Urubyiruko rwa RDI, inama yishimiye icyo gikorwa cyatekerejwe na bamwe mu basore n’inkumi bayobotse ishyaka RDI-Rwanda Rwiza, bakaba bariyemeje gukangurira bagenzi babo kugira ijambo mu mpaka za politiki zerekeye imiterere y’u Rwanda rw’ejo. Birashimishije kandi kubona Urubyiruko rwa RDI rwariyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo impaka zigibwa, zibande ku bibazo bijyanye n’igihe tugezemo, ariko hashyizwe imbere amahame n’indangagaciro ishyaka RDI-Rwanda Rwiza

rikomeyeho, nk’ukuri kw’amateka y’igihugu cyacu, ubwisanzure bwa buri wese, n’ubutabera buzira ubusumbane no kudahana ibyaha. Inama yijeje Abasore n’Inkumi ba RDI, aho bari hose, ko Ishyaka ritazahwema kubatera inkunga mu gusakaza ibitekerezo byabo ku rubyiruko rushyigikiye impinduka kandi ruharanira ko Ubutegetsi bw’igitugu bucibwa burundu mu Rwanda.

C. Ku byerekeye Ubuyobozi bushya bwa RDI, inama yishimiye ko ishyirwa mu myanya ryashingiye ku ngingo zifatika, zirimo ubushobozi, ubwitange n’ubwitonzi, kandi hazirikanywe ko Urubyiruko n’Abategarugori bagomba kugira uruhare rugaragara mu bitekerezo n’ibikorwa byose by’Ishyaka. Mu binjijwe mu nzego z’ubuyobozi n’abazisanzwemo bakomeje kugirirwa ikizere, twatangaza aba bakurikira :

1. ABAYOBOZI BAKURU
1.1. Prezida : Twagiramungu Faustin
1.2. Umunyamabanga Mukuru : Mbonimpa Jean-Marie

2. ABAHUZABIKORWA
2.1. Ushinzwe Afurika y’amajyepfo : Uwineza Vincent
2.2. Ushinzwe Uburayi : Rukundo Alphonse
2.3. Ushinzwe Amerika y’amajyaruguru : Bimenyimana Albert

3. ABAKURU BA ZA KOMISIYO
3.1. Mu byerekeye imibereho myiza n’iterambere : Mukamwiza Marie
3.2. Mu byerekeye amakuru agenewe rubanda : Ntakirutimana Faustin
3.3. Mu byerekeye Ubukangurambaga bw’Urubyiruko: Habincuti Aimé
3.4. Mu byerekeye Ikoranabuhanga n’Ibidukikije : Bélise Gakwaya
3.5. Mu byerekeye umutekano n’iperereza : Major Kanyamibwa Jacques
3.6. Mu byerekeye Ubukangurambaga bw’impunzi n’itahuka ryazo : Umutoni Solange

4. ABAJYANAMA
4.1. Mu bya politiki : Kayibanda Hildebrand
4.2. Mu by’amategeko n’ubutabera : Kubwimana Jacques
4.3. Mu by’imikoranire y’ishyaka n’andi mashyirahamwe : Kubwimana Etherne

Mu gusoza inama, Prezida w’Ishyaka yashimiye abayitabiriye hamwe n’abandi barwanashyaka ba RDI, umutima ukunda igihugu badahwema kugaragaza. Yashishikarije Abayobozi bose b’Ishyaka gukaza umurego mu kuryitangira, bagacengeza batarambirwa ibitekerezo bya RDI mu Banyarwanda b’ingeri zose, cyane cyane mu rubyiruko. Yibukije ko politiki nyayo ari ishingiye kw’isesengura ry’amateka, kandi igaha ijambo Abasore n’Inkumi kugira ngo bagire uruhare rugaragara mu gutegura ahazaza heza, bityo bakazaba mu gihugu kirangwa n’ubumwe bw’abagituye, mu mutuzo n’ubwisanzure bwa buri wese, bagatunga, bagatunganirwa.

Yongeye gutsindagira ko ubufatanye n’andi mashyaka ari ngombwa, kugira ngo abaharanira koko ko ibintu bihinduka mu Rwanda bahurize hamwe ingufu zizatuma bagera ku ntego yo gusezerera bidatinze, Ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR-Kagame bukomeje gukandamiza Abanyarwanda.



Bikorewe i Sion (Suisse), kuwa 23 Gashyantare 2015
Mbonimpa Jean Marie (sé)
Umunyamabanga Mukuru wa RDI-Rwanda Rwiza
 

No comments:

Post a Comment