Saturday, February 28, 2015

NDABWIRA ABABESHYI BABANYARWANDA

BY 
Jambo Karibu Jambo

Mwababeshyi Mwe. : Ndavuga ndeba ntekereza mbwira mwe babeshyi bagize umwuga ukubeshya no kubeshyera inzira karengane ngo mukunde muronke amaramuko. Mundeke mbwire bamwe muli mwe bagize umwuga wo gucura inkumbi no kwica inzirakarengane mukoresheje ibinyoma namwe ubwanyu muzi ko aliyo ntandaro yo koreka igihugu cyacu. Ngabo ababeshyi bicishije inzirakarengane muli bya bihe byakururiye amakuba igihugu cyacu , ubwo inzirakarenane zicwaga zizize yuko bamwe muli mwe bali baragize ukubeshya umwuga ubatunga ; mwicisha abaturanyi banyu, abavandimwe banyu, kandi muzi neza yuko ali inzirakarengane.

Ndababona mwababeshyi mwe mubwira abo mwafataga kimwe nkabategetsi ngo bakomoka mu bwoko bwanyu mubabwira yuko abaturanyi banyu mudahuje ubwoko mubacyeka amababa, ubwo inzirakarengane mukaba murazicishije , abagize amahirwe , bakangara ; bazize ibinyoma byanyu ; Ukubeshyera inzira karengane ntikwicishije gusa , kuko ibyo binyoma byanyu bwatumye benshi mu nzirakarengane zisahurwa zirasenyerwa byose mu bibona kandi alimwe ba nyirabayazana.

Ubwo igihugu gicura imiborogo ; byose bishingiye kubinyoma byanyu n’ ubugambanyi bwasenye igihugu cya cyacu twibarutse. Dore nimwe ba beshyi bakomoka mu turere twose tw’ Urwanda mu midugudu yose dutuyemo dore ko iwacu Irwanda nta kitazwi nubwo byinshi mutinya kuvuga uko byagenze kubera iyo ngeso yabalitsemo yo kubeshya no kubeshyera inzira karengane, Mbibutse ko mu rwa Gasabo buli muturage azi neza uwamwiciye n’ uwamusenyeye, nubwo batabivugira igihe, aliko iyo igihe kigeze ibyo byose biravugwa bikamenyakana .

Dore ngabo ba babeshyi muli gacaca , Inzira karengane ubwo ziyambazaga gacaca icyambere cyibanze zashakaga kwali ukumenya neza abazihekuye nabaziciye nta mpanvu, ubutabera nyabwo ku muntu wiciwe kwali ukumubwira uko byagenze; akabwirwa abamuhekuye maze bagahanwa bizwi neza ko abanyabyaha alibo koko bahanwe, aliko mwese muzi ko henshi atariko byagenze.

Henshi muli gacaca haranzwe abanyabinyoma baje kumenyekana kwizina rya munyangire, maze inzira karengane zishinjwa ibyo zitakoze ngo imitungo yabo ikunde igulishwe ; bamwe boherejwe muli gereza ubutazavamo kandi bazira abo banyabinyoma; Byali byoroshye kuvuga ukuli muli gacaca maze abahekuye urwanda bakamenyekana , bagahanwa kandi bagasaba imbabazi abo bahemukiye sinvuze ko bose bazize ubusa kuko hali abanyabyaha babikoze kandi babihaniwe.

Nguko uko abanyabinyoma batumye gacaca itagera ku ntegana zayo, maze ifunga inzira karengane imitungo yabatarakoze ibyaha iragurishwa benshi bahungira imahanga batinya gufungwa bazize mwe ba beshyi mwagize ibinyoma umwuga utuma muramuka. Babeshyi mujye mwibuka ko ibyo mwavuze mubeshya bitibagiranye , kuko nyuma yintambara yazahaje igihugu cyacu ; kugeza magingo aya, namwe ubwanyu imitima yanyu ihora itera kubera inzira karengane mwicishije, ndabwira abanyarwanda bagize inyabutatu dore ko abo babeshyi ali naho bakomoka; mu bihe byose byamakuba abo banyabinyoma nibo babaye inkongi yatwitse urwatubaye.

Ndasaba buli munyarwanda Kwicuza imbere y’ Imana isumba byose kandi izi byose , ndavuga uzi ko yabeshyeye mugenzi we mu bihe bitandukanye yitwaza ko yabwiraga ubutegetsi yiyunvagamo ko bahuje ubwoko, Ndavuga uwaliwe wese waba yalicishije umuturanyi we; uwa mufungungishije, uwabaye intandaro y’ umuturanyi we guhungira imahanga, uwatumye imitungo yinzirakarengane itezwa cyamunara kubera ibinyoma byoretse bamwe muli twe , Ndangije mbibutsa kandi nanjye niyibutsa ko mu babeshyi habonetsemo ingeri nyinshi, ababeshyera abandi bagamije kubicisha; ababeshyera abandi bagamije kubacuza ibyabo; nababeshyera abandi bagamije kubacira imahanga; inzira karengane zalicishijwe, izindi zirahunga,ntibagiwe nabagizwe abatindi bagasigwa iheruheru nabo banyabinyoma .

Ndangije nsaba Nyagasani Kuragira no gukomeza kulinda imfubyi zinzirakarenga zo zakomeje kuzira ibyo zitakoze. Igitangaje kandi kibabaza nuko nabo twita abacika cumu alibo mfubyi zasizwe iheruheru niyo ntambara byageze aho zibagirwa kwiragiza Imana yo yakomeje kuzilinda kugeza magingo aya, maze muli bo; habonekamo bamwe babagize ukubeshya umwuga wo; maze kwica no kwicisha abo badakunda babikora bunva ko bali kwihimura , kenshi bakicisha abo bitaga ko ali bene wabo wabo bacyeka ko babahemukiye , Ubwo bamwe mu mfubyi zinzira karengane nubwo atali benshi twese twali dufitiye impuhwe kandi tugifitiye impuhwe naho haba habonetsemo abicanyi na banyabinyoma wagira ngo ni ab’ umwuga , nguko uko nabo baje kuvamo abahekuye Urwanda mu buryo bwabo no mu gihe cyabo Kandi bo bazi cyangwa bacyeka ko batazabibazwa .

Twibukiranye ko ababeshyi batagira ubwoko bihaliye kuko baboneka mu moko yose ; ntibagira uturere, ntibagira amadini bihaliye kuko baboneka muli yose no mu bindi byose bituranga. Mwalimu. 'Mwababeshyi Mwe. : Ndavuga ndeba ntekereza mbwira mwe babeshyi bagize umwuga ukubeshya no kubeshyera inzira karengane ngo mukunde muronke amaramuko. Mundeke mbwire bamwe muli mwe bagize umwuga wo gucura inkumbi no kwica inzirakarengane mukoresheje ibinyoma namwe ubwanyu muzi ko aliyo ntandaro yo koreka igihugu cyacu. Ngabo ababeshyi bicishije inzirakarengane muli bya bihe byakururiye amakuba igihugu cyacu , ubwo inzirakarenane zicwaga zizize yuko bamwe muli mwe bali baragize ukubeshya umwuga ubatunga ; mwicisha abaturanyi banyu, abavandimwe banyu, kandi muzi neza yuko ali inzirakarengane.

Ndababona mwababeshyi mwe mubwira abo mwafataga kimwe nkabategetsi ngo bakomoka mu bwoko bwanyu mubabwira yuko abaturanyi banyu mudahuje ubwoko mubacyeka amababa, ubwo inzirakarengane mukaba murazicishije , abagize amahirwe , bakangara ; bazize ibinyoma byanyu ; Ukubeshyera inzira karengane ntikwicishije gusa , kuko ibyo binyoma byanyu bwatumye benshi mu nzirakarengane zisahurwa zirasenyerwa byose mu bibona kandi alimwe ba nyirabayazana.

Ubwo igihugu gicura imiborogo ; byose bishingiye kubinyoma byanyu n’ ubugambanyi bwasenye igihugu cya cyacu twibarutse. Dore nimwe ba beshyi bakomoka mu turere twose tw’ Urwanda mu midugudu yose dutuyemo dore ko iwacu Irwanda nta kitazwi nubwo byinshi mutinya kuvuga uko byagenze kubera iyo ngeso yabalitsemo yo kubeshya no kubeshyera inzira karengane, Mbibutse ko mu rwa Gasabo buli muturage azi neza uwamwiciye n’ uwamusenyeye, nubwo batabivugira igihe, aliko iyo igihe kigeze ibyo byose biravugwa bikamenyakana .

Dore ngabo ba babeshyi muli gacaca , Inzira karengane ubwo ziyambazaga gacaca icyambere cyibanze zashakaga kwali ukumenya neza abazihekuye nabaziciye nta mpanvu, ubutabera nyabwo ku muntu wiciwe kwali ukumubwira uko byagenze; akabwirwa abamuhekuye maze bagahanwa bizwi neza ko abanyabyaha alibo koko bahanwe, aliko mwese muzi ko henshi atariko byagenze.

Henshi muli gacaca haranzwe abanyabinyoma baje kumenyekana kwizina rya munyangire, maze inzira karengane zishinjwa ibyo zitakoze ngo imitungo yabo ikunde igulishwe ; bamwe boherejwe muli gereza ubutazavamo kandi bazira abo banyabinyoma; Byali byoroshye kuvuga ukuli muli gacaca maze abahekuye urwanda bakamenyekana , bagahanwa kandi bagasaba imbabazi abo bahemukiye sinvuze ko bose bazize ubusa kuko hali abanyabyaha babikoze kandi babihaniwe.

Nguko uko abanyabinyoma batumye gacaca itagera ku ntegana zayo, maze ifunga inzira karengane imitungo yabatarakoze ibyaha iragurishwa benshi bahungira imahanga batinya gufungwa bazize mwe ba beshyi mwagize ibinyoma umwuga utuma muramuka. Babeshyi mujye mwibuka ko ibyo mwavuze mubeshya bitibagiranye , kuko nyuma yintambara yazahaje igihugu cyacu ; kugeza magingo aya, namwe ubwanyu imitima yanyu ihora itera kubera inzira karengane mwicishije, ndabwira abanyarwanda bagize inyabutatu dore ko abo babeshyi ali naho bakomoka; mu bihe byose byamakuba abo banyabinyoma nibo babaye inkongi yatwitse urwatubaye.

Ndasaba buli munyarwanda Kwicuza imbere y’ Imana isumba byose kandi izi byose , ndavuga uzi ko yabeshyeye mugenzi we mu bihe bitandukanye yitwaza ko yabwiraga ubutegetsi yiyunvagamo ko bahuje ubwoko, Ndavuga uwaliwe wese waba yalicishije umuturanyi we; uwa mufungungishije, uwabaye intandaro y’ umuturanyi we guhungira imahanga, uwatumye imitungo yinzirakarengane itezwa cyamunara kubera ibinyoma byoretse bamwe muli twe , Ndangije mbibutsa kandi nanjye niyibutsa ko mu babeshyi habonetsemo ingeri nyinshi, ababeshyera abandi bagamije kubicisha; ababeshyera abandi bagamije kubacuza ibyabo; nababeshyera abandi bagamije kubacira imahanga; inzira karengane zalicishijwe, izindi zirahunga,ntibagiwe nabagizwe abatindi bagasigwa iheruheru nabo banyabinyoma .

Ndangije nsaba Nyagasani Kuragira no gukomeza kulinda imfubyi zinzirakarenga zo zakomeje kuzira ibyo zitakoze. Igitangaje kandi kibabaza nuko nabo twita abacika cumu alibo mfubyi zasizwe iheruheru niyo ntambara byageze aho zibagirwa kwiragiza Imana yo yakomeje kuzilinda kugeza magingo aya, maze muli bo; habonekamo bamwe babagize ukubeshya umwuga wo; maze kwica no kwicisha abo badakunda babikora bunva ko bali kwihimura , kenshi bakicisha abo bitaga ko ali bene wabo wabo bacyeka ko babahemukiye , Ubwo bamwe mu mfubyi zinzira karengane nubwo atali benshi twese twali dufitiye impuhwe kandi tugifitiye impuhwe naho haba habonetsemo abicanyi na banyabinyoma wagira ngo ni ab’ umwuga , nguko uko nabo baje kuvamo abahekuye Urwanda mu buryo bwabo no mu gihe cyabo Kandi bo bazi cyangwa bacyeka ko batazabibazwa . .

Twibukiranye ko ababeshyi batagira ubwoko bihaliye kuko baboneka mu moko yose ; ntibagira uturere, ntibagira amadini bihaliye kuko baboneka muli yose no mu bindi byose bituranga.

Mwalimu.'

No comments:

Post a Comment