Monday, May 11, 2015

INES RUHENGERI: MWISHURI RIKURU RYA RUHENGERI HABONETSE INYANDIKO ZAMAGANA KO BWANA PUL KAGAME YONGERA KWIYAMAMAZA MANDAT YA GATATU

By Richard Dan IRAGUHA

INES RUHENGERI
Inkuru ubu yabaye kimomo hano mu karere ka Musanze, mu Ruhengeri rw'Umulera ko abaturage bahano batifuza no kongera kumva cg kubona izina rya Paul Kagame ryanditswe kubipapuro by'Amatora ya 2017. Nkuko Polisi y’u Rwanda ibyemeza aya amakuru avuga ko hamaze gufatwa impapuro zanditswe n’abantu batazwi, bamagana ko bahindura itegeko nshinga. Izo mpapuro kandi ziravuga ko ngo perezida Kagame atanagombye no yiyamaza. Bivugwa ko imwe muri izo nyandiko yabonetse muri kaminuza ya INES mu Ruhengeri, ariko kugeza magingo aya ntibiramenyekana niba iyo nyandiko yaranditwe n’abanyeshuri.

Nkuko umwanditsi Richard Dan IRAGUHA yavuganye na padiri Dr Hagerimana Fabien Rector w’iyo kaminuza, amubwira ko ibi byabaye mu ntangiriro z’icyi cyumweru, ariko ngo iyo nyandiko yanditse mu buryo bwa gihanga ku buryo nta mahirwe ko yaba yanditwe n’abanyeshuri.

Yatubwiye ngo”nibyo mu mugoroba wejo bundi nibwo abanyeshuri babonye igipapuro gihinnye bagifashe basanga handitseho amagambo akagurira abanyeshuri ndetse n’urubyiruko kurwanya ibya manda ya gatatu y’umukuru w’igihugu,hanyuma bahita bahamagara ubahagarariye,nawe arababwira ngo ibyiza nukubyereka abayobozi bacu,bahise babyereka uhagarariye abanyeshuri,basaga uri inyandiko yandikishije intoki kandi yanditse muburyo bw’ubuhanga kuburyo utatekereza ko ari umunyeshuri warwanditse cyangwa undi.uburyo cyageze mu kigo nibwo tutarabasha kumenya.ariko kugeza ubu ibyo kuvunga ko hari umunyeshuri polisi iri gukurikiranaho iki kibazo arinjye ari ukuriye abanyeshuri ntabyo turamenya". Nkuko ababonye izo nyandiko babivuga bigaragarako zitanditswe nabanyeshuri ariko nkuko twese tubizi FPR iraza gutangira kwihinda munzirakarengane zabanyeshuri babahutu ngo nibo babyanditse. 
MURABONAKO ABA BAGABO NABAGORE BARI BISHWE NUBWOBA KUBERA IYI NYANDIKO

Igipolisi cya FPR kirinze gutangaza byinshi kuri iki kibazo, ariko Richard Dan IRAGUHA ubwo yavuganaga n’umuvugizi wa polisi Cpt Celestin Twahirwa wakunze kurangwa no guteoteza abahutu bo mu Ruhengeri, yamubwiye ko ayo makuru ari yo, ariko ahakana ko hari abatawe muri yombi. Ibi binyuranye namakuru amaze kutugeraho atumenyeshako abana babanyeshuri babahutu barenga 20 bamaze gutabwa muri yombi na leta ya FPR. Umunyamakuru yakomeje amubaza amubaza niba hari iperereza riri gukorwa na polisi kuri iki kibazo. Cpt Twahirwa yasubije igira iti”ntacyo polisi yagikozeho kuko ntanigitangaza kirimo. Ariko ibi nukubeshy dukurikije abantu bamaze gutabwa muri yombi barimo nogutotezwa muri Camp Muhoza aho FPR itotereza abahutu bo mu Ruhengeri.

Cpt Twahirwa yakomeje arimanganya avugako tract atari icyaha agirati ati:"wagiperereza se ushigiye kuki,bo ubwabo nibo bakagombye kutubwira umuntu bacyeka kugeza ubu ibyo bakubwiye girango wabyumvise kugeza ubu rero ntakintu cyakozwe kuri iyo kesi(case) ariko ntabwo turabihagarikira aho kuko harikintu gishobora kuba kibyihishe inyuma." Qn:impamvu twanahamangaye polisi,twumvishe ko hari abantu polisi yatangiye gukurikirana,yataye muri yombi ? Cpt Twahirwa:"mukinyarwanda gipfuye kandi kivanze nuruganda yagize ati: "hoya,hoya aho gukoresha ijambo OYA rwose kuvunga hari abanyeshuri bafashe bagafunga,ntawe bafunze kuko hariya ntakintu gihari gifatika,icyagaragaye nikiriya gipapuro kandi nta muntu numwe wagaragaye ko ariwe wacyanditse,ntacyintu rero nacyimwe cyakozwe." Ariko ubu nuburimanganyi burangwa na FPR kuko harabana babahutu barenga 20 bamaze gufatwa na FPR balimo gutoterezwa muri Camp Muhoza.

Mu gihe abaturage bakomeje kwandika amabaruwa asaba ko itegekonshinga rihinduka, maze perezida kagame agakomeza kuyobora igihugu, Ni ubwa mbere humvikanye abandi bari kwandika amabaruwa yamagana ko itegeko nshinga barihindura. Gusa aho bitandukaniye ni uko abasaba ko itegeko nshinga ryahinduka bo barabikora mubu buryo bweruye. Aha tubibutseko wamaganye ko umuhotozi Bwana Kagame yongera kwiyamamaza kumugaragaro umubiri wawe bwacya tuwutoragura mu kiyaga cya RWERU ho muburundi bagutaye muruzi rwa Mukungwa. Abafana ba Kagame bo kandi barashyira imikono yabo kuri ayo mabaruwa, ariko aba badashaka ko Kagame akomeza kuyobora u Rwanda bari kubyandika ntibashyireho amazina yabo, nta n’imikono. Ibi kandi bisanzwe bihanwa n’amategeko ya FPR. Igikomeje kugaragara cyo nuko abana babakiga batigeze na gato bashigikira ingoma yumwicanyi Paul Kagame n'abasajja be. Kandi nubwo ntabundi buryo bafite bayikuraho ntibibabujije kwerekana ko batamushaka. Ko nubwo yakongera gufata indi mandat ntahantu bitandukaniye nuko yaje yica abahutu nabatutsi maze akaba president kungufu. Nibi nicyo bigamije. Muribuka uko umusaza wo mu Ruhengeri yigeze kubwira Paul Kagame muri 1998 ko agomba kubuza uduhungu twe twaje tuturira ibigori? Nanubu ntacyahindutse. Aba bicanyi ningoma yabo bagamije kuguya gukenesha abantu no kubica urubozo. 

No comments:

Post a Comment