Sunday, March 5, 2017

ABAKURIYE ITORERO RYABADIVANTISTE BARAHIRIYE GUKORERA INGOMA KALINGA BARENGANYA ABANYARWANDA

Byakuwe muri RIVER SEBEYA NEWS

Mu Itorero ry’Abadivantisiti haravugwa akarengane bikekwa ko gashingiye ku irondakarere nirondakoko. Aho abahutu bakomeza gushinyagurirwa no gutotezwa biturutse kubayobozi bakuru bitorero ryabadventistes bahano mugihugu cyu Rwanda. Nibintu bimaze imyaka myinshi kuva nambere yintambara yatejwe nabatutsi bari bibumbiye mumutwe FPR ko itera abantu bayoboraga imyanya ikomeye mubavendesi nka Pasteri Amos Rugerinyange wari president wa filidi ya Kigali, Amon Iyamuremyi wari umuyobozi mukuru muri union hano i Kigali nabandi benshi tutiriwe tuvuga amazina bakomeje kugaragaza kubogamira kubwoko bwabo bwabatutsi kurusha uko babogamira kumana bagenda babwira abaturage ko ariyo bakorera. Nkuko bimaze imijnsi bivugwa mubinyamakuru hirya nohino ndetse no mukinyamakuru cya FPR Inkotanyi gikorera DMI murusengero rwabavendesi akarengane kamaze gusumba iseseme. Niyompamvu tugizengo tubagezeho kamwe muri ako karengane cyane cyane gakorwa nabayobozi babatutsi bayobowe numukuru witorero ryabavendesi ariwe Pasteri HESRONI BYIRINGIRO akaba anariwe President wa Union yabadeventist bahano mu Rwanda. 

Iri rondakarere nirondakoko rero rimaze imyaka myinshi murin0o torero ariko ryagize ingufu zikabije aho Abatutsi bafatiye ubutegetsi hano mu Rwanda maze abayobozi bose babahutu bakabirukana mugihugu abandi bagafungwa abatabarabashije kwicwa bakabaheza mumashyamba cg se bakabohereza muntara zikitumva ingoma ahantu hatarakozwa ikirenge numuntu aho niho bohereje abahutu babanyabwenge nkuko bigenda bigaragara hano mugihugu cyacu. Nkuko bimaze imins ibuvugwa mubinyamakuru byinshi hano mu rwanda abayobozi benshi babapasteri babavendesi bakomeje gukorerwa irondakoko nirondakarere nkuko bamwe mu bari abakozi b’iryo torero bakomoka mu Ntara y’Amajyepfo namajyaruguru bakomeje kubigirirwa.
Mbere yuko tubamenyesha ayo makuru rero turagirango tubabwire amwe mumateka yuyu mugabo.

Pasterri Hesroni numukwe wa Pastor Mbangukira Seraya, Uyu pasteri Seraya akaba ari umuntu waranzwe nukuri akaba umupasteri wakundaga kugendera mukuri. Akaba yaraziraga ko yashigikiraga abapasteri babahutu. Aba batutsi rero bose bagiye bafashanya cyane kuburyo baheje abandi bapasteri babahutu. Urugero ni Pasteri Seraya yafashe Bwana JEROME HABIMANA wabaga mugihugu cya Amerika maze amushira muri division mugihugu cya Kenya aho yabaye umufashawe ariko gahunda yarihari nuko yashakaga ko namara kuhava azahasiga undi mututsi. Bwarakeye biraba kuko SARAYA amaze kuva muri division yasizeyo igisambo bita JEROME HABIMANA kugirango kugumye gikine politiki ya gitutsi yokwangisha abahutu mugihugu cya Kenya cyane cyane mubadventistes. Ubusambo bwa JEROME bwo turaza kubugarukaho muzindi nkuru ziki kinyamakuru cyacu.

JEROME HABIMANA ARI IMUDENDE
Nubwo uyu mugabo rero yasanzqwe no gusahura abadeventiste ntibyamubujije kugumya kubona imyanya yohejuru kuberako ari umututsi kandi abiheshejwe na Seraya,

Mumakuru amaze iminsi atugeraho nuko abakozi barimo aba Dogiteri (Docteurs), abapasiteri (Pasteurs) Abarimu, abari abacungamutungo n’abandi, bavuga ko bahagaritswe ku mirimo ya bo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, dore ko bamwe nta mabaruwa abahagarika ku kazi barabona kandi hashize imyaka isaga itanu barirukanywe. Kandi abesnhi muraba barenganijwe nabo mubwoko bwabahutu bazizwa ko ari abahutu abandi bazizwa ko bashobora kuba barize cyane
NGUYU PASTERI HESRONI BYIRINGIRO WAZOGOROJE ABAPASTERI
BABAHUTU AKARANGWA NIRONDAKOKO NIRONDAKARERE

kuva aho rero iri Torero riboneye umuyobozi mushya, Pasiteri Hesron Byiringiro ibintu byagiye rudubi kuko ubwikanyize ubwikubire nurutoto nibyo byakomeje kuranga uyu mupasteri. Akenshi mumanama ngo ajya acurira abahutu ngo ese muba murarirka ayo mazuru ntabwo muziko akanyu kabarangiranye ko mwatsinzwe ruhenu. 

Muminsi shize muri bamwe mubapasteri bajijwe ko ari abahutu bakanafungishwa nabapasteri babatutsi bakuriwe nuyu mugabo kandi akabifashwamo na bwana Jerome numupasteri ufunzwe witwa Pasteri Jack sezibera. Muminsi ishize umugorewe wa Jack Sezibera yarapfuye ariko ntiyigeze abona amahirwe yo kujya guhamba umugore kandi mubyo aregwa byose nuko ari umuhutu.

Indi nuko Mu mwaka wa 2002, Pasiteri Eliphas Nsengiyumva yahawe buruse (Bourse) yo kujya kwiga icyiciro cya gatatu n’icya kane muri Kaminuza ya “Newbold College” mu Bwongereza. Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi mu Rwanda ryagombaga kumwishyurira 50%, iyi Kaminuza yagombaga kwigamo na yo ikamwishyurira 50%, ariko Itorero ngo ntiryubahirije ibyo ryasabwaga guhera mu mwaka wa 2007. Nsengiyumva yagize ati “Mu mwaka wa 2007 nagarutse mu Rwanda kongeresha Viza, kugirango nsabe n’amafaranga y’ishuri n’urwandiko rw’umukoresha wanjye (Rwanda Union recommandation letter), umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantisiti mu Rwanda Pasiteri Hesron Byiringiro wagombaga kubimpa arabinyima.”

Akomeza agira ati “Yarambwiye ngo nintegereze azampa igisubizo, guhera mu mwaka wa 2007 kugeza uyu munsi nta gisubizo arampa, naramwandikiye nararushye. Nandikiye urwego rwa “Division” muri Kenya, na bo bamwandikira bamusaba kumpa ibisabwa nkajya kurangiza amasomo, arangije arambwira ngo si bo bamutegeka.” Nsengiyuma akomeza avuga ko yamaze imyaka 7 yaratandukanye n’umuryango we, kuko yari yarawusize mu Bwongereza akabura uburyo bwo gusubirayo, ibi ngo bikaba byaragize ingaruka zikomeye ku bana be, kuko byabateye ihungabana, bikaba byemezwa n’impapuro za polisi n’iza muganga bo muri icyo gihugu. Asanga azira inkomoko ye…Kuba nta kosa rifatika abona yakoze, bituma Nsengiyumva akeka ko azira kuba yaroherejwe kwiga n’uwo Pasiteri Byiringiro yasimbuye, no kuba akomoka mu Ntara y’Amajyepfo, ibi akabihera ku kandi karengane kakorewe abo bakomoka mu Ntara imwe.

Nsengiyumva ati “Njye mbona nzira ko ndi uwo mu Majyepfo, kuko nkomoka mu Karere ka Nyanza, ikindi nari naroherejwe kwiga na nyakwigendera Amon Rugerinyange (Wahoze ari umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa karindwi mu Rwanda) ari na we Byiringiro yasimbuye.” Nsengiyumva akomeza asaba kurenganurwa n’inzego zibifitiye ububasha, agasubizwa mu kazi cyangwa akirukanwa mu buryo bukurikije amategeko, ariko agahabwa ibirarane by’imishahara ye, dore ko asanga akiri umukozi mu gihe cyose atigeze ahabwa ibaruwa imwirukana. Nsengiyuma yongeraho ati “Bampe n’indishyi z’akababaro, kuko maze imyaka 7 nicaye kandi narize nzi ubwenge, iyo batanshyiraho amananiza, ubu nari kuba narabonye Doctorat yanjye nkaba naratangiye gukorera Itorero n’Igihugu.”

Undi Muntu uvugwaho kuzengereza abapasteti babadventist babahutu bo mukarere nuwitwa Pr Jerome Habimana akaba ari na Umubitsi wa EAST AND CENTRAL AFRICAN DIVISION. Uyu mugabo wicajwe kuntebe namwene wabo wumututsi ariwe Pastor Hesron Byiringiro yamaze abahutu bose bo muri Congo agenda abakura mumatorero meza no mu myanya myiza akishiriraho benewabo babatutsi abandi akaboherezaho imitwe yabarwanyi babatutsi irimbanyije kugirango zibice. 
Nguyu Pasteri JEROME HABIMANA arimo kuvugira mugiterane.
..
Pasiteri Paul Ndagijimana, woherejwe n’Itorero mu 2006, ngo ajye kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ubumenyamana (Master’s Degree in Theology) muri “Adventist University of Africa”, Kaminuza yo muri Kenya, akaba akomoka mu Karere ka Ruhango. Pasiteri Ndagijimana avuga ko mu kwezi kw’Ukuboza 2008, umuyobozi w’Itorero ku rwego rw’Igihugu Pasiteri Hesron Byiringiro, yamuhagaritse ku kazi agambiriye kumuhagarikisha ku ishuri, ariko yiyemeza kwiyishyurira amafaranga yari asigaye kuko yari anasigaranye amasomo make.

Gusa ngo arangije amasomo, bamwimye impamyabumenyi, bamubwira ko umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantisiti mu Rwanda yabyanze, bityo kugirango ayibone bikaba bisaba ko abanza kuzana icyitwa “Fresh Recommandation”, yagombaga guhabwa n’Itorero. Ati “Nagerageje uko nshoboye ngo mbone ibyo nasabwaga, ariko Pasiteri Byiringiro ambwira ko ntayo nzabona.” Ubuyobozi buvuga ko Ndagijimana yataye akazi. Mu ibaruwa IGIHE ifitiye kopi, ubuyobozi bw’Itorero ry’Abadivantisiti mu Rwanda, bwandikiye Minisiteri y’Uburezi buvuga ko Pasiteri Ndagijimana yanze kujya gukorera aho yoherejwe.

PR JEROME NAHIMANA I MUDENDE
Muri iyo baruwa, ubuyobozi bw’Abadivantisiti buvuga ko Pasiteri Ndagijimana yimuriwe gukorera ahandi kimwe n’abandi bakozi, ariko Itorero rigatungurwa no kuba yaranze kujya yo, akamara amezi arenga 9 atari mu kazi. Muri iyo baruwa bakomeza bagira bati “Ibyo ni byo byaje kuba intandaro yo kubona ko umusaruro Itorero ryari ryiteze ku masomo y’iyobokamana ryari ryaroherejemo Paul nta musaruro kuko gukorera Imana yewe na Leta n’ahandi hose bigendana iteka no kumvira, cyane cyane ko twe twabonaga uko kwimuka ari we kwafashaga mu masomo ye ”Nguyu Pasteri JEROME NAHIMANA. Akiri mwishuri i mudende aho yanekeraga umutwe wa FPR.

Ariko Pasiteri Ndagijimana afite inyandiko zihamya ko muri icyo gihe Itorero rivuga ko yari yarataye akazi, yari akarimo, aho afite na Kopi za raporo yagiye atanga. Ako karengane avuga ko yakorewe ahagarikwa ku kazi, kageretseho kumuhimbira ko yakanze, akavuga kandi ko byose atazi aho bituruka, bituma akeka ko yaba azira ko akomoka i Gitwe mu Karere ka Ruhango nk’uko abyivugira akanongeraho ati “Ubona ko ari ibintu by’ubugome no guhimana gusa.” Jerome Gasasira we ni uwari ushinzwe umutungo (Tresorier), akaba akomoka mu Karere ka Ruhango. Na we avuga ko yirukanywe mu buryo budasobanutse, ati “…umuyobozi dufite ubona ko afite gahunda yo kwigizayo abantu bose bo mu Majyepfo by’umwihariko uwo aziko yize.”

Abel Habiyambere na we yari umubitsi w’Itorero ry’Abadivantisiti mu Rwanda, akaba n’umuvugizi w’Itorero wungirije. Akomoka mu Karere ka Nyanza, akaba atangaza ko ari byo yazize, dore ko ngo yahagaritswe mu kazi mu buryo bw’amaherere. Yagize ati “Tariki ya 31 Ukwakira 2014, twari mu nama Nairobi, Pasiteri Byiringiro ategeka ko bica urugi rw’ibiro byanjye (i Kigali), icyo gihe inama yo kunyirukana mu kazi yari itaraterana, kuko inama impagarika yateranye tariki ya 6 Ugushyingo 2014.” Habiyambere akomeza yemeza ko ibyo byose byatewe n’uko akomoka mu Majyepfo, kandi akaba yarabuzaga Pasiteri Byiringiro gutagaguza umutungo w’Itorero, nyuma y’aho atangiye ikibanza kiri mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Ndera, agitangiye ubuntu kandi cyaravuye mu mvune z’abizera.

Samuel Bugingo akomoka mu Karere ka Ruhango, yari umwarimu mu ishuri rya “Gitwe College” yoherejwe n’Itorero kwiga muri Kaminuza ya Mudende, biteganyijwe ko azasoza amasomo ye agasubira mu kazi nk’uko amasezerano yagiranye n’ubuyobozi bw’Itorero abivuga. Ariko ngo asoje amasomo, ntibamusubije mu kazi, ahubwo bamubwiye ko nta mwanya uhari, yongeraho ko igiteye agahinda ari uko nyuma akazi kahawe abandi batararangiza no kwiga, kandi babizi neza ko we yarangije kwiga. Ati “Ubona ko bashyize imbere inyungu z’Intara y’amajyaruguru uwo muyobozi mukuru akomokamo, kuko abaho ari bo bahabwa akazi, mu gihe abo mu Majyepfo bigizwayo.”

Aba ni bamwe mu bemeye ko umwirondoro wabo utanganzwa, mu gihe abasaga 30 bandi baganiriye na IGIHE, basabye ko umwirondoro wabo ugirwa ibanga. Tariki ya 29 Mutarama 2015, twashatse kumenya icyo umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa karindwi avuga kuri ibi bibazo byavuzwe haruguru n’ibindi bivugwa muri iri Torero, aduha gahunda yo kuzabonana na we tariki ya 30 Mutarama saa tatu za mu gitondo. Mu gihe twari mu nzira tujya kubonana na we, umunyabanga we yaduhamagaye atubwira ko Pasiteri Byiringiro atakibonetse kubera impamvu z’akazi. Ubwo twamuhamagaraga kuri telefoni ye igendanwa ngo tumubaze ikindi gihe twazamubonera, yavuze ko tuzavugana nyuma y’itariki 10 z’ukwezi kwa Gashyantare 2015.

“Ibyo ni ibinyoma nta wirukanwe kubera ko ari uwo mu Majyepfo”Prince Bahati, Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru mu Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi mu Rwanda aganira na IGIHE kuri Telefoni yavuze ko nta mukozi wigeze wirukanwa azira aho akomoka, ati “Ibyo ni ibihuha by’umuntu wirukanwe ku giti cye. Igisubizo nguhaye ni ‘oya’ nta mukozi wirukanwe mu kazi kubera akarere akomokamo.” N’ubwo Bahati yatanze iki gisubizo, dutegereje kuzabonana na Pasiteri Byiringiro, nyuma y’itariki ya 10 Gashyantare nk’uko yabidusezeranyije ngo agire icyo avuga kuri iki kibazo n’ibindi bivugwa muri iri Torero.

No comments:

Post a Comment